Welcome to Inyabutatu - IJISHO RYA RUBANDA -INYABUTATU IJYA MBERE
Breaking News: VISION AND MISSION: U Rwanda Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryifuza (Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK's vision) U Rwanda Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ririfuza u Rwanda rufite amahoro arambye kandi rugendera ku mategeko abenegihugu bishyiriyeho ubwabo kandi bibonamo kuko yimakaza ikiremwamuntu na demokarasi isesuye, yo shingiro ry’imiyoborere myiza. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK riharanira ubwami bugendera kw'itegekonshinga hifashijijwe regence. Inzirambonezamugambi y'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK's mission statement) Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rishishikariza abanyarwanda igeragezwa ry'ubwami bugendera kw'itegekonshinga mu Rwanda. Ubwami bugendera kw'itegekonshinga ni inkingi ya mwamba ya demokarasi isesuye izashingirwaho uburenganzira bw'ikiremwa muntu, ubutabera n'ukwishyira ukizana kwa buri mutura-Rwanda. Ibikorwa by'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK bya buri munsi bifite uruhare mu kubaka ejo hazaza kandi twizerako ubufatanye bw'abagize Ihuriro buzatugeza ku ntego. Umurava, ubutwari, kutirata, ubworoherane, ukwitanga n’izindi ndangagaciro nk’izo abasekuruza bacu badusigiye ni zo ntwaro Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryiyambaza kenshi ngo zirifashe kwiyeza no kuba umusemburo w’ibyiza kandi nizo kabando ryisunga mu nzira igamije kunogereza umubano mwiza mu bantu. Demokarasi si umwambaro dusohokana iyo tubishatse. Demokarasi ni inshingano ya buri munyarwanda. Ni ngombwa kwubahiriza amategeko bose bibonamo kandi bishyiriyeho. Mubigejejweho na comite iyobora: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK :: VISSION AND MISSION STATEMENT :: Dear readers, we have published a new video on our video list, it is titled A POLITE REVOLUTION and it is a second video from the top" It is intended to show how people can conduct a Revolution politely and peacefully and reach their principal target :: Bavandimwe basomyi, tumaze kubashyiriraho video yitwa A POLITE REVOLUTION ku rutonde rw'amavideo ari kuri iyi site. Iyo videwo ni iyakabiri uvuye hejuru. Irakwereke uburyo abantu bashobora gukora impinduramatwara mu mahoro n'ikinyabupfura, kandi bagasoza bageze kucyo bari bagamije. :: 

Back   Forward
Ikirangantego cya Inyabutatu-RPRK
Ikirangantego cya Inyabutatu-RPRK
Story by: admin
Email: admin@inyabutatu.com
Posted: 2013-08-24
Comments: 0
Source: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK burashimira cyane abanyarwanda bose batuye mu bihugu byinshi byo kw’isi batanze inkunga yabo kugirango hashingwe Radio Inyabutatu ikorera ku murongo wa Shortwave.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riramenyesha abanyarwanda bose ko igikorwa cyo gutangiza Radio Inyabutatu ivugira kuri Shortwave Station cyarangiye.

Radio Inyabutatu ikorera ku shortwave izatangira kuvuga kuwa gatandatu taliki 31 Kanama 2013.

Mu gutangira, Radio Inyabutatu izajya ivuga kuri buri wa gatandatu guhera saa moya za nimugoroba za Kigali kugeza saa mbiri za nimugoroba (19h00pm kugeza 20h00pm).

Radio Inyabutatu muzajya muyikurikira kuri frequency 17870 kHz muri meter band 16, ikaba ifite imbaraga za 250 kw.

Radio Inyabutatu izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave.

Radio Inyabutatu izajya ikorera mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, ikaba ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Radio Inyabutatu izajya ikoresha ubu uburyo bubiri:

1. Kuri Shortwave, Radio Inyabutatu izajya ikora kuwa gatandatu gusa ku masaha yavuzwe haruguru.

2. Kuri internet, Radio Inyabutatu izakomeza gukora buri munsi amasaha 24/24 nk’uko bisanzwe, kuri internet mwayisanga kuri uru rubuga: www.radioinyabutatu.com

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riramenyesha amashyaka yose cyane cyane aya opposition ko Radio Inyabutatu ije kubabera umuyoboro wo gutera indi ntambwe mu guharanira impinduramatwara mu Rwanda.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riboneyeho gushishikariza amashyaka yose ,amahuriro yose na civil society hamwe n’abanyepolitike ku giti cyabo ko igihe cyose bagira icyo bashaka kugeza ku banyarwanda bajya bifashisha Radio Inyabutatu.

Mu gihe Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave mw’itangiriro izajya ivuga rimwe mu cyumweru, kandi nabwo isaha imwe yo kuwa gatandatu, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rikomeje kwihutisha igikorwa cyo kugirango Radio Inyabutatu izajye ivuga iminsi yose y’icyumweru uko ari irindwi.

ICYITONDERWA: Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu baramenyeshwa ko imvugo ibiba amacakubiri ayariyo yose mu mu banyarwanda cyangwa isesereza ubwoko ubwaribwo bwose itemewe.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: editor@radioinyabutatu.com

Skype: radioinyabutatu

Imana ikomeze ihe imbaga y’inyabutatu nyarwanda umutima wo gusenyera umugozi umwe mu gukora impinduramatwara mu Rwanda.

Mugire Imana.

Eugene NKUBITO

Chairman

Inyabutatu-RPRK

Your Comments...

Please post your comments about this story. Fields marked with * are a non exception. Your comment will have to be veified by an administrator.
* Full Names:
* Email Address:
* Message:
    
 
Inyabutatu Calendar
November 2014
Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat
1
2345678
9101112131415
16171819202122
23242526272829
30
 
External Links
  
Videwo & Umviriza Ibiganiro
"VOA" Umviriza ibice bibiri by'ibiganiro Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryagiranye na radio ijwiry'amerika muri gahunda yayo yitwa "DUSANGIRE IJAMBO"
"A Polite Revolution"
"BBC" Umviriza uko Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryashubije ku kibazo cyo Kujya gukorera mu Rwanda
"BBC" Umviriza uko Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryashubije ku kibazo cya Mme Victoire Ingabire Umuhoza kuri BBC Imvo n'Imvano
Umviriza Ikiganiro Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryagiranye na Radio Itahuka taliki 14 Ukwakira 2012, urusheho kumenya impamvu Ubwami bugendera ku itegekonshinga aricyo gisubizo k'ibibazo byugarije u Rwanda.
IKIRINGO (UMVA NGO NDASHEJA)- RWANDAN DANCES
Rwanda - Batwa - Kamonyi
Nyiratunga
INDAMUKANYO BY CECILE KAYIREBWA
MURAHO MURAHO BY FOCUS RUREMIRE
IWACU BY CECILE KAYIREBWA
URAHO RWANDA BY NYIRANYAMIBWA
GIKONGORO BY MASABO NYANGEZI
KIBUNGO BY MASABO NYANGEZI
KOMERA KAGERA BY MASABO NYANGEZI
BYUMBA BY MASABO NYANGEZI
CYANGUGU BY MASABO NYANGEZI
KIBUYE BY MASABO NYANGEZI
CHANSONS BY MASABO NYANGEZI
AGASHINGURACUMU URUKEREREZA IBITARAMO
Marebe Atembaho Amaribori ya Cécile Kayirebwa
CYUZUZO YA RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
IFUNI IBAGARA UBUNTU BY RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
YOZEFU HAGURUKA,C. RUGAMBA & AMASIMBI N'AMAKOMBE
AMATWARA YA RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
ICYIFUZO YA RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
Iyongiyo iyo mvuye - Jean Baptiste Byumvuhore
UMUREMURE UMUYANGE URUKEREREZA IGITARAMO
Ikinyemera cyo mu BIGOGWE, Umuco w' Abagogwe
Ntungurishirize umuco(www.inyarwanda.com)
Rwanda rwa Kanyarwanda-Masabo Nyangezi
Ben RUTABANA Africa
TWIGIRE KU ITETERO - ABABERWEWE (RWANDAN DANCES)
SABIZEZE YA MUYANGO
Karame ya Muyango
IBYIZA BY'URWANDA ya Muyango
UMVA AMAJWI Y'URUSOBE YA NYIRANYAMIBWA
Amahamba - Chant pastoral du Rwanda
Massamba - arihehe
Igendere Umwiza by Focus dir.
Kizito Mihigo - INUMA
Cya kijigija
Umwana ni umutware ya Ngarambe Francois-Xavier
Kabanyana ya Rulinda Ru bless
TARIHINDA BY CECILE KAYIREBWA
Cecile Kayirebwa- Ikinyange
BONNE ANNEE BY ORCHESTRE IMPALA RWANDA
Tchatching - Rwanda Nziza
INDA NINI BY RUGAMBA SIPIRIYANI
Masabo NYANGEZI - Kigali
UKO NAGIYE i BUGANDE BY NKURUNZIZA FRANCOIS
Polyfonie van de Batwa-pygmeeën (Rwanda)
INTORE (RWANDAN DANCES)
IBARE (URUKEREREZA - IBITARAMO)
Rujindiri-Imitoma
Voyage dans le Rwanda ancien
The Batwa Dance
AMACUMU Y'INDA BY RUGAMBA SIPIRIYANI
INYANGE ZIRAZA URUKEREREZA IBITARAMO
UMUBANO MU BANTU BY NKURUNZIZA FRANCOIS
Groupe Ihozo (Samputu)
Video yerekana Umwami Mutara wa 3 Rudahigwa ashyingurwa n'Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa atangazwa kumugaragaro ko ariwe Mwami w'u Rwanda.
Intwari Fred Gisa Rwigema
Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa asaba Ubwigenge bw'u Rwanda muri loni mu mwaka w'1960

For more videos, please use the player on the bottom left of your browser.

 
Social Network
Facebook
Twitter
Weather
Chance of Rain
Humidity: 20%
Wind: SE at 5 mph


Forecast for the next 5 Days

Mon

30 C    20 C
Tue

25 C    18 C
Wed

25 C    18 C
Thu

25 C    18 C
Fri

20 C    15 C


Copyrigt © Inyabutatu
Privacy Statement
  Designed by: Elasu Moses & Burahi Justus



Exchange Rate RP =