Welcome to Inyabutatu - IJISHO RYA RUBANDA -INYABUTATU IJYA MBERE
Breaking News: VISION AND MISSION: U Rwanda Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryifuza (Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK's vision) U Rwanda Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ririfuza u Rwanda rufite amahoro arambye kandi rugendera ku mategeko abenegihugu bishyiriyeho ubwabo kandi bibonamo kuko yimakaza ikiremwamuntu na demokarasi isesuye, yo shingiro ry’imiyoborere myiza. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK riharanira ubwami bugendera kw'itegekonshinga hifashijijwe regence. Inzirambonezamugambi y'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK's mission statement) Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rishishikariza abanyarwanda igeragezwa ry'ubwami bugendera kw'itegekonshinga mu Rwanda. Ubwami bugendera kw'itegekonshinga ni inkingi ya mwamba ya demokarasi isesuye izashingirwaho uburenganzira bw'ikiremwa muntu, ubutabera n'ukwishyira ukizana kwa buri mutura-Rwanda. Ibikorwa by'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK bya buri munsi bifite uruhare mu kubaka ejo hazaza kandi twizerako ubufatanye bw'abagize Ihuriro buzatugeza ku ntego. Umurava, ubutwari, kutirata, ubworoherane, ukwitanga n’izindi ndangagaciro nk’izo abasekuruza bacu badusigiye ni zo ntwaro Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryiyambaza kenshi ngo zirifashe kwiyeza no kuba umusemburo w’ibyiza kandi nizo kabando ryisunga mu nzira igamije kunogereza umubano mwiza mu bantu. Demokarasi si umwambaro dusohokana iyo tubishatse. Demokarasi ni inshingano ya buri munyarwanda. Ni ngombwa kwubahiriza amategeko bose bibonamo kandi bishyiriyeho. Mubigejejweho na comite iyobora: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK :: VISSION AND MISSION STATEMENT :: Dear readers, we have published a new video on our video list, it is titled A POLITE REVOLUTION and it is a second video from the top" It is intended to show how people can conduct a Revolution politely and peacefully and reach their principal target :: Bavandimwe basomyi, tumaze kubashyiriraho video yitwa A POLITE REVOLUTION ku rutonde rw'amavideo ari kuri iyi site. Iyo videwo ni iyakabiri uvuye hejuru. Irakwereke uburyo abantu bashobora gukora impinduramatwara mu mahoro n'ikinyabupfura, kandi bagasoza bageze kucyo bari bagamije. :: 

Back   Forward
Uwo uhagaze ku ruhande rw'iburyo ni Umwami Yuhi wa 4 Musinga
Uwo uhagaze ku ruhande rw'iburyo ni Umwami Yuhi wa 4 Musinga
Story by: Inyabutatu Editor
Email: editor@inyabuta.com
Posted: 2012-08-07
Comments: 0
Source: SG RPRK-INYABUTATU

Nkuko yatangaje inyandiko ye ku rubuga rwa internet rwitwa “le prophete- Umuhanuzi”Twashoboye kubeshyuza aho yagiye agoreka hose ndetse tunerekana naho yagiye yihimbira amateka atabaho.

Padiri F. Rudakemwa yahaye iyo nkuru ye umutwe ugira uti: “Imyaka 50 Urwanda rwigenga: Umwami Musinga yacuze umugambi wo kuroga Ababiligi, bashaka kumufunga habura gato ! ”

Birumvikana ko Padiri F. Rudakemwa arara ahanga icyo asebya ubwami bw’u Rwanda, cyokora icyo kuvuga ko ngo “Umwami Musinga yacuze umugambi wo kuroga Ababiligi” ni igishyira Padiri F. Rudakemwa ku karubanda, n’umwana w’igitambambuga akamenya uwo ariwe.

Ko hari abanditsi benshi b’amateka y’u Rwanda bazwi baba abanyamahanga cyangwa abanyarwanda, urugero: Padiri Alexis Kagame….. Bikaba bizwi neza ko nta mwanditsi w’amateka y’u Rwanda wigeze wandika ko Umwami Yuhi wa 4 Musinga yigeze kugira igitekerezo cyo kuroga abakoroni, kucyi Padiri F. Rudakemwa ashaka kwihangira icyo we yita ko ngo ari amateka agahimba nuwo acyomekaho? kandi mu byukuri agamije kuyobya urubyiruko. Kucyi Padiri F. Rudakemwa yirinze kwerekana umwanditsi wabyanditseho? Akanirinda kuvuga izina ry’igitabo yasomyemo ariya magambo asebya Umwami Yuhi wa 4 Musinga?(Ntanatangaza izina ry’uwabimubwiye).

Ariko mubyukuri nta kuroga kurenze kugoreka amateka y’igihugu cyawe ubigambiriye kandi uzineza ko abanyagihugu bashingira ku mateka y’igihugu cyabo yukuri kugirango bamenye ahobageze n’aho bagana.

Padiri F. Rudakemwa yagize ati: inzara ya Rumanura ije , “Ababiligi batekereje no ku bindi bakora kugirango inzara itazongera gutera mu Rwanda. Bagishije Musinga inama, arabawira ngo “inzara iterwa n’uko Abahutu ari abanebwe”.

Aha twabibutsa ko abazungu baduka mu Rwanda, basanze Umwami Yuhi wa 4 Musinga kimwe n’abandi bami bamubanjirije ayoborerwa b’abatware 3 bakurikira:

· “umutware w’ubutaka” : yakoreshaga amakoro y’ibihingwa n’ibiva mu myuga, yabaga ari Umuhutu. akaburanisha n’ibyerekeye amasambu.

· “umutware w’umukenke” : yakoreshaga amakoro y’ibikomoka ku nka, yakebaga ibikingi akanabitanga, abiha ufite inka zirenze eshanu. Umutware w’umukenke yabaga ari Umututsi.

· “umutware w’ingabo” : yabazwaga ibyerekeye itabaro n’imanza zerekeye ibikingi n’izindi mpamvu zashoboraga kuboneka hagati y’imiryango. Uyu mutware yavaga mu bwoko ubwo aribwo bwose hashingiye ku bushobozi.

Umwami Yuhi wa 4 Musinga rero yabazaga buri mutware ibikubiye mu nshingano ze gusa, urugero ntiyagombaga kubaza Umutware w’umukenke wari ushinzwe iby’ubworozi ikibazo cyijyanye n’ibura ry’ibiryo kandi hari ubishinzwe ariwe Umutware w’ubutaka.

Hashingiwe ku gitabo cyanditswe na bwana Duc Adolphe Frédéric de Mecklemburg cyitwa “Ins Innerste Afrika” doreko yigeze no gusura Umwami w’u Rwanda Yuhi wa 4 Musinga bamarana iminsi; igitabo cy’uyu mugabo gisobanura neza uburyo Umwami Yuhi wa 4 Musinga yari Umwami w’umuhanga cyane, ngo kuko yihutaga kwumva ariko agatinda gusubiza. Ibyo Padiri F. Rudakemwa yatangaje ku rubuga rwa internet rwitwa le prophete-Umuhanuzi avuga ngo Umwami Yuhi wa 4 Musinga yabwiye ababiligi ngo “inzara iterwa n’uko Abahutu ari abanebwe” ni ukubeshya, aya magambo ni igihangano cya Padiri F. RUDAKEMWA cyigamije gukongeza amacakubiri mu urubyiruko rw’inyabutatu nyarwanda.

Padiri F. RUDAKEMWA muri iyo nyandiko ye yarongeye avuga ko; Mu w’1917 nanone Major Declerck aca iteka ko :

1°. Umututsi uzongera kwambura Umuhutu imyaka ye azajya ayimusubiza icuro ebyiri.

Ukuri ni uko Kwambura ari ukwiba, bamwe mu batutsi, abahutu n’abatwa ntabwo bize kwambura/kwiba ubu, biba muri kamere muntu, nkuko wakwumva bavuga ngo kanaka yambuye/yibye amaturo ya kerezia, kanaka y’ambuye/yibye amafaranga, yambuye/yibye imyaka cyangwa ngo kanaka yambuye/yibye inka; ibi ntibigombera kuba umuntu ari Umuhutu cyangwa Umututsi. Tubibutse ko abatware b’ubutaka (abahutu), abatware b’umukenke (abatutsi) n’abatware b’ingabo (abahutu,abatwa,abatutsi) ninabo bacaga imanza z’abantu babaga bambuye/bibye abandi.

2°. Umututsi uzongera kuragira inka ze mu myaka y’Umuhutu azajya amuriha incuro 2 ibyo izo nka zizaba zangije.

3°. Abatware babujijwe gukoresha Abahutu uburetwa buruta ubuteganijwe n’amategeko.

Padiri F.Rudakemwa yashatse kubeshya abatazi amateka y’ukuri y’u Rwanda abereka ko ngo ababiligi aribo bazanye ubutabera mu Rwanda, yego ubutabera bwo mu bwami bwa kera (absolute monarchy) ntabwo yari inkingi yigenga nkuko bimeze ubu, kuko Umwami niwe wabaga umucamanza w’ikirenga, abatware ashyizeho akaba aribo baca imanza za rubanda rw’Umwami. Ariko ntidukwiye kwiyibagiza ko no mu bundi bwami bwakera (absolute mornachy) hose kwisi ariko byagendaga.

Padiri F. Rudakemwa n’iyibuke ko inzira ijya mw’ijuru ifunganye, kugoreka amateka agamije kuzasiga abibye umwiryane n’urwango mu bana b’u Rwanda, ndibaza ko nta manota bimuhesha imbere ya rurema. Kandi arasa nkaho yirengagiza ko nta Rwanda rushobora kubamo abahutu gusa, cyangwa ngo rubemo abatutsi gusa, cyangwa abatwa gusa, aho kugirango yigishe amateka y’ukuri atabogamiye ku bwoko ubwaribwo bwose hagamije kwunga inyabutatu nyarwanda, ahubwo ashyize umwete mu gushwanyaguza ubumwe hagati y’abahutu n’abatutsi.

Padiri F. Rudakemwa yakomeje yandika ati: Ntibyahagarariye aho kubera ko mu w’1917 Ababiligi barekeye Musinga ububasha bwo guca imanza, ariko bamwambura ubwo gutanga igihano cy’urupfu. Icyo gihano cyashoboraga gutangwa gusa n’urukiko rukuru rw’abakoloni. Kuri Musinga ibintu nk’ibyo byari ishyano. Kuri we umwami utica nta mwami wabaga amurimo, kuko imwe mu nkingi z’ubutegetsi ari ubwoba nyine abantu bahoranaga ko ashobora kwica uwo ashatse n’igihe ashakiye.

Umuntu wese wasoma ibi Padiri F. Rudakemwa yanditse kandi uzi amateka y’u Rwanda ashobora kwibaza ko Padiri F. Rudakemwa yataye umuco, ubuse niba koko ashishikajwe no kumenya amateka cyangwa gushaka kuyigisha abandi, kucyi atibaza inkomoko y’umugani w’abanyarwanda ugira uti: “Umwami ntiyica hica rubanda”. Kuki Padiri F. Rudakemwa atibaza impamvu imanza abatutsi,abahutu,abatwa babaga bafite iyo zohererezwa kujya guciribwa ku karubanda ibwami bahitaga biruhutsa?

Kuki Padiri F.Rudakemwa yirengagiza nkana ko abaturage benshi babaga bakaniwe urwo kwicwa bitewe n’uburemere bw’ibyaha babaga bakoze abenshi batsindaga imanza bakarekurwa iyo bagiraga amahirwe yo kugezwa ibwami? Niho hava wa mugani ngo “Umwami ntiyica hica rubanda”.

Ese kucyi Padiri F. Rudacyemwa atasobanuriye abasomyi ba le prophete-Umuhanuzi, ko kuva ababiligi bamaze gutsinda abadage mu ntambara ya mbere y’isi yose (1914-1918), ko bahise bacana uwaka n’ingoma y’umwami Yuhi wa 4 Musinga kuko ingabo ze zafashije izabadage kurwanya izaba Biligi, kandi zikaba zarivuganye ingabo z’ababiligi zitari nkeya. Ibi bikaba byaratumye ababiligi barabonye akanya ko kwihimura ku ngoma ye.

Kucyi Padiri F. Rudakemwa yirinze kubwira abasomyi ba le prophete-Umuhanuzi ko abazungu bakimara kuragizwa u Rwanda, ikintu cyambere bakoze kwari ukwambura Umwami Yuhi wa 4 Musinga ububasha bwo gushyiraho abatware, na nyumayaho bamwe mu ngabo z’umwami Yuhi wa 4 Musinga babahutu bo mu majyaruguru biciye abazungu, urugero: Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu witwa Loupias abanje kumwambura imbunda, nyuma akaza kumanikwa. Nibwo abazungu bahise batangira gukura abatware b’abahutu k’ubuyobozi bagenda bashyiraho abatutsi. Ibi nta ruhare Umwami Yuhi wa 4 Musinga yabigizemo, kuko abakoroni bari baramaze kumwambura ububasha bwe bwose nk’umukuru w’igihugu.

Abatutsi bishimiye guhabwa hafi imyanya yose y’ubutware mu gihugu kuko babonaga ko abazungu barimo kubashyira aheza, ntibamenya ko ari umutego babatega wo gushaka impamvu bazagaragariza abahutu ko baryamiwe na benewabo babatutsi (Divide and rule method).

Padiri F. Rudakemwa yirinze kugaragaza ko abazungu bamaze gukura abahutu k’ubutware bakabushyira mu maboko y’abatutsi, bahise bashimangira politike y’ibicyingi babiha cyane cyane abatware aribo batutsi, bagategeka ko habaho icyo bise SHIKU n’IBIBOKO 8.

Ni abatware babatutsi bahagarikiraga abahutu n’abatutsi batari abatware kugira ngo SHIKU ikorwe, uwacyererwaga bakamukubita ibiboko/inkoni 8, mwibuke ko ari Umutware w’umututsi washyizweho n’abazungu wahagarikiraga umuhutu n’umututsi utari umutware kugirango bakore shiku, babikora nabi cyangwa bacyererwa akabakubita ibiboko/inkoni 8, uwo muhutu ntiyarebaga uwashyizeho iryo tegeko (umuzungu), ahubwo yarebaga umukubise (Umutware w’umututsi).

Tubibutse ko mu byo abakoroni bahoye Umwami Yuhi wa 4 Musinga, ni uko yanze no gusinya amasezerano n’abakoroni yo guha u Rwanda Umwami wabo, kugirango rube mu mitungo bwite y’Umwami wabo nkuko byagendekeye abami bose ba Congo. Mwibuke ko abami bose ba Congo bari barasinye amasezerano n’Umwami w’abakoroni, kuburyo baba abami ba Congo n’ubutaka bwa Congo byari umutungo bwite w’umwami w’abakoroni. Umwami Yuhi wa 4 Musinga yemeye guhara ingoma aho guhemukira rubanda rwe. Kucyi Padiri F. Rudakemwa abihisha abasomyi ba le prophete-umuhanuzi?

Tubibutse ko mu byo abakoroni bahoye Umwami Yuhi wa 4 Musinga, ni uko yanze no gusinya amasezerano n’abakoroni yo guha u Rwanda Umwami wabo, kugirango rube mu mitungo bwite y’Umwami wabo nkuko byagendekeye abami bose ba Congo. Mwibuke ko abami bose ba Congo bari barasinye amasezerano n’Umwami w’abakoroni, kuburyo baba abami ba Congo n’ubutaka bwa Congo byari umutungo bwite w’umwami w’abakoroni. Umwami Yuhi wa 4 Musinga yemeye guhara ingoma aho guhemukira rubanda rwe. Kucyi Padiri F. Rudakemwa abihisha abasomyi ba le prophete-umuhanuzi?

Ese independence u Rwanda rumaze imyaka 50 rubonye, ruyicyesha nde? Kayibanda se? Habyarimana se? Kagame se? Ni Umwami w’u Rwanda uri mu buhungiro Kigeli wa 5 Ndahindurwa wafashe ijambo mu nama rusange ya LONI agasaba ubwigenge bw’u Rwanda, LONI irabutanga, twabibutsa ko mbere yaho ari Umwami Mutara III Rudahigwa wari waraharaniye ko u Rwanda ruhabwa ubwigenge, arinda atanga rutara buhabwa, no mu byo yazize harimo ukwo guharanira ubwigenge bw’u Rwanda, guca ibicyingi, ubuhacye, shiku n’biboko 8 byashyizweho n’abakoroni.

Padiri F. Rudakemwa ati:Abavuga ngo ingoma cyami yari nziza bagomba kuba babiterwa n’uko batayizi, n’uko « umusonga w’undi utakubuza gusinzira » cyangwa n’uko ngo « umugabo ari urya utwe akarya n’utw’abandi ». Naho ubundi yari mbi.

Icyo Padiri F. Rudakemwa agomba kumenya ni uko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, mu barwanya leta ya perezida Paul Kagame, hariho abaharanira ko leta ya Perezida Paul Kagame ivaho, n’umuringo w’imiyoborere (system of governance) ni ukuvuga REPOBULIKA nayo ivaho, hakajyaho umuringo w’imiyoberere (system of governance) w’Ubwami bugendera ku itegekonshinga (Constitutional Monarchy) nkuko bimeze mu bwami bw’igihugu cy’Ububiligi.

Mu mitwe itandukanye irwanya leta ya perezida Paul Kagame, abaharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga ni Ihuriro RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom.

Iyo Padiri F. Rudakemwa avuga ngo: “Abavuga ngo ingoma cyami yari nziza bagomba kuba babiterwa n’uko batayizi”. Aba agamije kuyobya urubyiruko, abumvisha ko abaharanira gusubizaho ubwami, ngo bashaka kugarura bwa bwami bwa cyera, aho Umwami yabaga ari byose (Absolute monarchy), kandi azineza ko ubwo bwami bwa cyera butacyijyanye n’igihe tugezemo, ndetse nta shyirahmwe na rimwe riharanira ko bwasubizwaho mu Rwanda.

Ubwami abanyarwanda b’ibumbiye mu ihuriro RPRK baharanira ko busubizwaho mu Rwanda ni Ubwami bugendera ku itegekonshinga nkubwo mu Bubiligi, mu Bwongereza, muli Espagne, Ubuholandi nahandi, bukaba arinabwo bwami umwami w’u Rwanda uri mu buhungiro Kigeri wa 5 Ndahindurwa yarahiriye kw’italiki ya 09 Ukwacyira 1959.

N’ubwo nta banyarwanda baharanira ko hasubiraho ubwami nk’ubwacyera (Absolute Monarchy); ntawakwirengagiza ko mu bwami bwa cyera (absolute monarchy):

· Nta banyarwanda bigeze bahunga igihugu cyabo ari uruvunganzoka (ni ukuvuga benshi cyane) bazira ubwoko bwabo nkuko byagendekeye abatutsi muri 1959, 1960,1961, 1963, 1967 kugeza bwo bakorewe genocide muri 1994;

· Nta banyarwanda bigeze bahunga igihugu cyabo ari uruvunganzoka bazira ubwoko bwabo nkuko byagendekeye abahutu muri 1994,1997 kugeza nubu bagihunga.

· Nta banyarwanda bigeze bicwa bazira uko bavutse nkuko byagendekeye abahutu hagati ya 1990-1994, 1996-2003, bikaba byaratangajwe muri raporo ya loni ko ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Congo, bigenzuwe n’urucyiko rubifitiye ububasha babwita genocide yakorewe abahutu.

· Nta rwicyekwe, cyangwa amacakubiri ashingiye ku moko hagati y’abahutu, abatutsi, abatwa rwigeze rubaho ku ngoma ya cyami, kuko Umwami yahoraga ariwe nkingi y’ubumwe bw’inyabutatu nyarwanda. Mwibuke ko kuva repobulika yajyaho, nta perezida numwe w’igeze abumbatira ubumwe bw’abahutu,abatwa,abatutsi, iyo batabogamiraga ku bwoko bakomokamo, babogamiraga ku karere baturukamo, batibagiwe no kwihimura ku bwoko batisangamo.

Ubwami abanyarwanda baharanira ko busubiraho, ni ubwami bwemera demokarasi,uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bwemera inzego zigenga, ubwami aho Umwami nta shyaka abamo, ativanga no mu miyoborere ya buri munsi y’igihugu, Ubwami aho Umwami aba ari Ipfundo ry’ubumwe bw’abanyagihugu, agahora aharanira ko abaturage bayoborwa n’abayobozi bitoreye nta buriganya.

Jackson Munyeragwe

Uwashaka gusoma muburyo burambuye ibyanditswe na Padiri F. RUDAKEMWA yabisanga kuri iyi link:

http://www.leprophete.fr/2012/07/08/urwanda-rumaze-imyaka-50-rwigenga-ese-ubundi-rwagengwaga-na-nde-padiri-f-rudakemwa/#permalink

Your Comments...

Please post your comments about this story. Fields marked with * are a non exception. Your comment will have to be veified by an administrator.
* Full Names:
* Email Address:
* Message:
    
 
Inyabutatu Calendar
July 2014
Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat
12345
6789101112
13141516171819
20212223242526
2728293031
 
External Links
  
Videwo & Umviriza Ibiganiro
"VOA" Umviriza ibice bibiri by'ibiganiro Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryagiranye na radio ijwiry'amerika muri gahunda yayo yitwa "DUSANGIRE IJAMBO"
"A Polite Revolution"
"BBC" Umviriza uko Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryashubije ku kibazo cyo Kujya gukorera mu Rwanda
"BBC" Umviriza uko Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryashubije ku kibazo cya Mme Victoire Ingabire Umuhoza kuri BBC Imvo n'Imvano
Umviriza Ikiganiro Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryagiranye na Radio Itahuka taliki 14 Ukwakira 2012, urusheho kumenya impamvu Ubwami bugendera ku itegekonshinga aricyo gisubizo k'ibibazo byugarije u Rwanda.
IKIRINGO (UMVA NGO NDASHEJA)- RWANDAN DANCES
Rwanda - Batwa - Kamonyi
Nyiratunga
INDAMUKANYO BY CECILE KAYIREBWA
MURAHO MURAHO BY FOCUS RUREMIRE
IWACU BY CECILE KAYIREBWA
URAHO RWANDA BY NYIRANYAMIBWA
GIKONGORO BY MASABO NYANGEZI
KIBUNGO BY MASABO NYANGEZI
KOMERA KAGERA BY MASABO NYANGEZI
BYUMBA BY MASABO NYANGEZI
CYANGUGU BY MASABO NYANGEZI
KIBUYE BY MASABO NYANGEZI
CHANSONS BY MASABO NYANGEZI
AGASHINGURACUMU URUKEREREZA IBITARAMO
Marebe Atembaho Amaribori ya Cécile Kayirebwa
CYUZUZO YA RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
IFUNI IBAGARA UBUNTU BY RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
YOZEFU HAGURUKA,C. RUGAMBA & AMASIMBI N'AMAKOMBE
AMATWARA YA RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
ICYIFUZO YA RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN
Iyongiyo iyo mvuye - Jean Baptiste Byumvuhore
UMUREMURE UMUYANGE URUKEREREZA IGITARAMO
Ikinyemera cyo mu BIGOGWE, Umuco w' Abagogwe
Ntungurishirize umuco(www.inyarwanda.com)
Rwanda rwa Kanyarwanda-Masabo Nyangezi
Ben RUTABANA Africa
TWIGIRE KU ITETERO - ABABERWEWE (RWANDAN DANCES)
SABIZEZE YA MUYANGO
Karame ya Muyango
IBYIZA BY'URWANDA ya Muyango
UMVA AMAJWI Y'URUSOBE YA NYIRANYAMIBWA
Amahamba - Chant pastoral du Rwanda
Massamba - arihehe
Igendere Umwiza by Focus dir.
Kizito Mihigo - INUMA
Cya kijigija
Umwana ni umutware ya Ngarambe Francois-Xavier
Kabanyana ya Rulinda Ru bless
TARIHINDA BY CECILE KAYIREBWA
Cecile Kayirebwa- Ikinyange
BONNE ANNEE BY ORCHESTRE IMPALA RWANDA
Tchatching - Rwanda Nziza
INDA NINI BY RUGAMBA SIPIRIYANI
Masabo NYANGEZI - Kigali
UKO NAGIYE i BUGANDE BY NKURUNZIZA FRANCOIS
Polyfonie van de Batwa-pygmeeën (Rwanda)
INTORE (RWANDAN DANCES)
IBARE (URUKEREREZA - IBITARAMO)
Rujindiri-Imitoma
Voyage dans le Rwanda ancien
The Batwa Dance
AMACUMU Y'INDA BY RUGAMBA SIPIRIYANI
INYANGE ZIRAZA URUKEREREZA IBITARAMO
UMUBANO MU BANTU BY NKURUNZIZA FRANCOIS
Groupe Ihozo (Samputu)
Video yerekana Umwami Mutara wa 3 Rudahigwa ashyingurwa n'Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa atangazwa kumugaragaro ko ariwe Mwami w'u Rwanda.
Intwari Fred Gisa Rwigema
Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa asaba Ubwigenge bw'u Rwanda muri loni mu mwaka w'1960

For more videos, please use the player on the bottom left of your browser.

 
Social Network
Facebook
Twitter
Weather
Chance of Rain
Humidity: 20%
Wind: SE at 5 mph


Forecast for the next 5 Days

Mon

30 C    20 C
Tue

25 C    18 C
Wed

25 C    18 C
Thu

25 C    18 C
Fri

20 C    15 C


Copyrigt © Inyabutatu
Privacy Statement
  Designed by: Elasu Moses & Burahi Justus



Exchange Rate RP =